Mar 07, 2026
zalemy
Anta yo mu Bushinwa yaguze imigabane ya miliyari 1,8$ muri Puma
Ikigo gikomeye cyo mu Bushinwa gikora imyambaro ya siporo, Anta Sports Products, cyaguze imigabane ingana na 29,6% mu kigo cya Puma, bituma kiba umunyamigabane mukuru muri iki kigo cy�Abadage kizwi mu gikora imyambaro ya siporo.
Ni imigabane ifite agaciro ka miliyari 1,8$ yari yaraguzwe n�ikigo cya Pinault gikora ibicuruzwa bihenze nka Gucci, Saint Laurent, Balenciaga n�ibindi.
Anta yavuze ko izakoresha ubunararibonye bwayo mu gufasha Puma kongera kugurisha no gukundwa cyane ku isoko ry�u Bushinwa no ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi mukuru wa Anta, Wei Lin, yagize ati �Puma ifite amahirwe menshi ku isoko ry�u Bushinwa, aho ringana na 7% gusa by�inyungu zayo ku Isi. Dufite ubunararibonye bwinshi bwo gufasha Puma kongera gufata isoko ryo mu Bushinwa.�
Ni mu gihe Puma iri mu rugendo rwo kongera imbaraga mu rwego rwo guhangana ku isoko nyuma yo gusigara inyuma y�ikigo cya Nike, Adidas n�ibirango bishya nka On Running.
Umuyobozi wa Puma, Arthur Hoeld, yavuze ko iki gikorwa ari ikimenyetso cy�icyizere mu cyerekezo cya Puma.
Ati �Anta igamije gufasha Puma kugera ku bushobozi bw�ikirango cyayo no ku murage wacyo kugira ngo yiheshe agaciro k�igihe kirekire ku bakiliya n�abafatanyabikorwa bayo ku Isi hose. Ni ikimenyetso cy�icyizere mu cyerekezo cya Puma.�
Uruganda rwa Puma rwashinzwe mu Budage mu 1948 na Rudolf Dassler, rukaba rwarubatse izina mu gukora inkweto za siporo, imyenda n�ibikoresho bijyana na yo.
Anta Sports Products yo ni ikigo cyo mu Bushinwa cyashinzwe mu 1991. Gikomeye mu gukora imyambaro ya siporo gifite ibirango nka Fila, Salomon na Arc�teryx.…
2
3
16
Read More