Stay Informed
Back to News
Fashion

Hakozwe inzara zishobora guhindurwa mu mabara 400

March 15, 2026 zalemy 13 views
Hakozwe inzara zishobora guhindurwa mu mabara 400
Izi nzara zisanzwe ziri mu bwoko bwa �press on nails� zizana n�agakoresho k�ikoranabuhanga gahuzwa na �application� yako ishyirwa muri telefone, ukaba wahitamo ibara ushaka mu mabara 400 unyuze kuri iyo �application� warangiza ugashyira ako gakoresho kuri rwa rwara nyuma y�amasegonda atanu rukaba rwahinduye ibara.

Press on nails ni inzara zisohoka mu ruganda zisize vernis ndetse ziconze mu buryo bugiye butandukanye, ugura bitewe n�inzara ukunda, icyo uba usabwa n�ibikoresho bituma zifata ku rwara rwawe rusanzwe.

Ni inzara zikunze gukoreshwa n�abantu badakunda guhora muri saloon buri kwezi bagiye gukoresha inzara, umwanya wo kuzikoresha ndetse n�amafaranga kuko press on nails zihendutse ugereranyije n�izo bakora muri saloon.

Nko mu Rwanda gukoresha inzara zawe bwite bagusigiyeho vernis gusa bigusaba ari hagati ya 5000 Frw na 10.000 Frw, mu gihe iyo washyizeho izindi (extensions) bigutwara ari hagati y�ibihumbi 15 Frw na 45 Frw.

Mu gihe press on zo akenshi zitarenza ibihumbi birindwi.

Wasangaga rero abantu bakunze gukoresha press on bafite ubwoko bwinshi bagenda bahindura bitewe n�ibyo abashaka gusiga, ariko iPolish igaragaza ko ibyo ari byo bashakaga gukuraho, nk�uko umuyobozi mukuru wa wayo, Lance Littell, yabivuze.

Ati � Ubu ibyo bigiye guhinduka kuko uba ufite amahitamo y�amabara 400, ugiye kujya mu kazi ariko urabona inzara zawe zitajyanye n�imyenda wambaye? Ushobora guhita uzihindura.�

�Nimugoroba utashye ushobora kuba ugiye gusangira n�umuntu ukambara ikanzu yawe y�umutuku ndetse n�inzara ugahita uzihindura. Ibyo wabikora inshuro zirenga igihumbi igihe cyose ushakiye.�

Izi nzara zasohotse zigura 95$ ndetse kubera uburyo zikoze ntushobora kuzicongera, ndetse urwara rwangiritse ushobora kubona ururusimbura ku 6,50$.
0 Comments

Comments

Guest

No comments yet

Be the first to share your thoughts!