Stay Informed
Back to News
FASHION

Uwajeneza, umuforomo werekana imideli ku rwego mpuzamahanga

November 24, 2025 zalemy 11 views
Uwajeneza, umuforomo werekana imideli ku rwego mpuzamahanga
Mu kiganiro na CLIMAX yavuze ko kwinjira mu mideli byaje bitunguranye, kuko byatangiye ubwo yakoreshaga amafoto y’isabukuru ye.
Ayo mafoto yagaragaje ubwiza bwe ndetse n’icyizere karemano yifitemo, bituma umufotozi n’abandi bamubonye bamushishikariza gukomeza ibyo kumurika imideli.
Ati “Mbere sinatekerezaga gukora imideli. Nakundaga gusa kwitabwaho n’amaso y’abantu [...] Umunsi umwe nifotoje amafoto y’isabukuru yanjye, umufotozi arambwira ati ‘Wambera umunyamideli?’ Sinari mbyizeye, ariko naravuze nti, ‘Kuki se navuga ngo oya?’ Uko ni ko byose byatangiye.”
Uyu mukobwa usanzwe aba muri Amerika, avuga ko kujyayo byazanye imbogamizi n’amahirwe menshi. Agaragaza ko umwuga w’imideli ubamo ihangana, uruhije ariko abyihanganira cyane.
Nk’umunyarwandakazi, Uwajeneza yagowe n’uburyo abirabura ari bake muri uwo mwuga wo kumurika imideli, ariko yishimira inkomoko ye no ikanamutera ishema.
Agaragaza kandi ko kunyura ku rubyiniro runini rw’imideli byabaye ikimenyetso gikomeye cy’intsinzi ye, yerekana inkomoko ye ku rwego mpuzamahanga.
Avuga ko kugira ngo abashe kubihuza n’ubuforomo bisaba kwihangana no kunywa ikawa cyane. Ati “Hari ubwo biba byinshi! Ariko nkunda byombi. Kimwe mu bimfasha ni ukugira gahunda, gutekereza neza no kunywa ikawa. Ni byo bimfasha.”
Uwajeneza agaragaza ko n’ubwo aba mu mahanga atigeze yibagirwa aho akomoka. Agaragaza ko avugana kenshi n’umuryango we, yumva indirimbo zo mu Rwanda, akanateka amafunguro gakondo.

iyo avuga inkuru ye, Uwajeneza agaragaza ubusanzwe yize ubuforomo ariko abihuza no kumurika imideli kandi ntihagire kimwe muri byo gihungabana.
Ati “Buri gihe mba mvuga nti, ‘Nshobora kwambara inkweto ndende no gukiza ubuzima bw’abantu icyarimwe’.”
Mbere y’uko yinjira mu mwuga wo kumurika imideli,

Uwajeneza yabanje kwiyemeza gukorera mu rwego rw’ubuzima. Avuga ko yashakaga gufasha abandi, akagaragaza ko ari nayo mpamvu yize ubuforomo.
Uwo mwuga usaba kugira impuhwe, kwihangana no kumva ko umuntu afite inshingano zikomeye.
0 Comments

Comments

Guest

No comments yet

Be the first to share your thoughts!