Back to News
UPDATE NEWS
Ross Kana yataramanye n’abarimo Sheebah Karungi i Kampala- AMAFOTO
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo 2025, uyu muhanzi yongeye kwigaragaza imbere y’abafana benshi ubwo yataramiraga abantu muri ‘Comedy Store’, kimwe mu bitaramo by’urwenya bikomeye kandi bifite ijambo mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda.
‘Comedy Store’ imaze kuba inzu y’imyidagaduro ikomeye ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba, aho ikunze guhuriza hamwe abanyarwenya bakomeye, abahanzi b’amazina akomeye mu muziki n’abanyarwenya b’abahanga bakiri kuzamuka.
Si igitaramo cy’urwenya gusa, ahubwo kimaze kuba urubuga runini rubyarira inyungu abahanzi mu buryo bwo kwagura abarengera n’isoko ryabo.
Mu gitaramo cyo kuwa 26 Ugushyingo, Ross Kana yisanze ahuje urubuga n’abahanzi bakomeye muri Uganda barimo Sheebah Karungi, Irene Ntale, Aziz Azion, Geosteady, Vinka na Lydia Jazmine.
Uyu mubare w’abahanzi bafite amazina akomeye ni ikimenyetso cy’uko ‘Comedy Store’ ititumira buri wese, ahubwo ihitamo abahanzi bafite aho bageze cyangwa bafite icyizere gikwiriye mu ruganda rw’imyidagaduro.
Ross Kana yagiye mu ruhando rumusaba kwerekana umwihariko we, ndetse nk’uko amakuru yagiye atangwa n’abitabiriye abigaragaza, yitwaye neza, yuzuza urubuga mu buryo bwo kwerekana impano n’igihe amaze gushinga imizi mu muziki nyarwanda.
Kuba uyu muhanzi akomeje gutumirwa mu bitaramo bikomeye muri Uganda, ni ikimenyetso cy’uko hari inzira nshya z’ubufatanye no kwaguka by’umuziki we.
Iki gitaramo cyahinduye isura y’imyidagaduro ya Uganda, kikaba cyarabaye ikiraro cy’abahanzi bakizamuka n’abamaze kubaka izina.
Gutumira Ross Kana mu buryo bwimbitse bigaragaza ko n’abahanzi nyarwanda barimo gutera intambwe mu mpinduka zibera muri aka gace, ibintu bitanga icyizere cy’imikoranire myiza mu ruganda rw’imyidagaduro rw’u Rwanda n’urwa Uganda.
Mu minsi amaze muri Uganda, Ross Kana yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye birimo gukorana n’abatunganya umuziki, kwitabira ibitaramo binini ndetse no guhurira mu biganiro n’abahanzi bakomeye muri icyo gihugu.
Urugendo rwe rwerekana uko abahanzi nyarwanda bakiri bato bashobora kwinjira mu isoko rya Afurika y’Iburasirazuba binyuze mu mikoranire, imbuga nkoranyambaga n’amahirwe y’imyidagaduro ihari.
Ross Kana aracyafite ibindi bikorwa ari gutegura muri Uganda, ndetse biragaragara ko igitaramo cya ‘Comedy Store’ cyakomeje kumufungurira amarembo muri uru rwego rushya arimo kwinjiramo.

For You Recommended
See all UPDATE NEWSPlatin P signed a contract to promote Be One Gin
Read
CHRIS BROWN YARETSE GUKORESHA URUBUGA RWA INSTAGRAM
Read
The Rwandan fashion house Asantii has won an award for its commitment to environmental protection and ensuring the well-being of its workers in every possible way
Read
showbiz
Basabye imbabazi; Yampano n’umugore we biniguye nyuma yo gusakaza amashusho batera akabariro
Read
Comments
No comments yet
Be the first to share your thoughts!