Stay Informed
Back to News
NEWS

Diplomate ntakozwa ibyo gukora album n’igitaramo cye (Video)

November 04, 2025 zalemy 8 views
Diplomate ntakozwa ibyo gukora album n’igitaramo cye (Video)
Ibi uyu muraperi yabigarutseho mu kiganiro na IGIHE ubwo yakomozaga ku ndirimbo nshya yakoranye na Logic Hit bakayita ‘Inyange’.

Diplomate kuva yatangira umuziki ntarakora album n’imwe, ubwo yari abajijwe niba ntayo ahishiye abakunzi be, yavuze ko rwose nta gahunda yabyo afite.

Ati “Ibya album byo reka mbe umunyakuri, ntayo nteganya gukora, ndaguma ku mujyo wo gusohora indirimbo wenda nongere ubwinshi bwazo ariko sinkeneye gufata imiziki icumi nyihe abantu bafite ibintu byinshi bahugiyeho.”

Diplomate uhamya ko atabona akamaro ko gukora album, yavuze ko azajya asohora indirimbo imwe abantu bakayiha umwanya bakaab banayikunda.

Ibi Diplomate yabijyanishije n’abakunze kumusaba igitaramo cye, icyakora bo ahamya ko nubwo ataribyo abona byo guheraho ariko hari igihe yazagikora.

Ati “Igitaramo ndabizi ko kiri ngombwa ariko aka kanya ndashaka kubanza gushyira imbaraga mu muziki nkabaha ibihangano byinshi, nibaza ko bibashimisha cyane kurusha n’ibitaramo. Nibakunde imiziki yanjye ibindi bizaza byiyongeraho.”

Ku rundi ruhande, Diplomate aherutse gutangaza ko yashyizeho urubuga yifuza ko rwafasha abahanzi kubyaza umusaruro ibigangano byabo, aho bajya babinyuza bityo ushaka kubireba mbere y’abandi akaba yabihakura yishyuye nyirabyo.

Urubuga Diplomate yashinze afatanyije n’inshuti ye yitwa Spark G rwitwa Talastage, uru rukaba rwitezweho gufasha abahanzi kubyaza umusaruro ibihangano byabo.
0 Comments

Comments

Guest

No comments yet

Be the first to share your thoughts!