Back to News
NEWS
Kenya: Umuntu umwe yapfiriye mu muvundo mu gitaramo cya Asake
Umuvugizi wa Polisi ya Kenya, Michael Muchiri, yabwiye BBC ko uwo muvundo wabaye mu gihe abafana binjiraga mu kibuga.
Ati “Twagize inkuru ibabaje y’umukobwa w’imyaka 20 wapfiriye mu muvundo w’abantu hafi y’aho binjiriraga.”
Polisi ntiyatangaje umubare w’abandi bashobora kuba bakomerekeye muri uwo muvundo.
Umuryango w’uwapfuye watangaje ko ushaka ubutabera.
Mu butumwa nyina w’uyu mukobwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abateguye igitaramo bagomba kuryozwa urupfu rw’umwana we “Ni iki cyabaye ku mwana wanjye? Kuki ari we? Ndashaka ubutabera ku mwana wanjye.”
Gabzy nawe yaririmbye muri iki gitaramo. Yavuye muri Kenya ahita yerekeza mu Rwanda, aho yakoreye igitaramo ku wa 21 Ukuboza 2025, cyabereye muri Mundi Center.
Si ubwa mbere Asake ahuye n’ibi bibazo kuko mu Ukuboza 2022 igitaramo yari ayoboye nk’umuhanzi mukuru mu nzu y’imyidagaduro ya Brixton Academy i Londres cyabereyemo umuvundo wahitanye abantu babiri.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Asake yafashe mu mugongo umuryango Karen Lojore witabye Imana, inshuti n’abavandimwe b’uyu mukobwa, avuga ko nawe byamubabaje avuga ko yiteguye gutanga ubufasha bwose.
Ku rubuga rwe rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24, Asake yanditse ati “Umutima wanjye uri kumwe n’umuryango, inshuti n’abo Karen Lojore yasize yakundaga. Niyemeje gutanga ubufasha no gukora ibishoboka byose kugira ngo nsobanukirwe neza ibyabaye. Ababigizemo uruhare bagomba kubiryozwa.”
“Umuziki wanjye buri gihe uhora ari inzira yo gusangiza abantu urukundo n’ibyishimo, kandi biri kumbabaza cyane ko hari uwahuye n’iki gihombo gikomeye. Ibitekerezo byanjye biri kumwe n’abari mu gahinda, kandi nsabira Karen ngo aruhukire mu mahoro. Imana ihe umugisha Kenya.

For You Recommended
See all NEWS
NEWS
Diplomate ntakozwa ibyo gukora album n’igitaramo cye (Video)
Read
CHRIS BROWN YARETSE GUKORESHA URUBUGA RWA INSTAGRAM
Read
The Rwandan fashion house Asantii has won an award for its commitment to environmental protection and ensuring the well-being of its workers in every possible way
Read
showbiz
Basabye imbabazi; Yampano n’umugore we biniguye nyuma yo gusakaza amashusho batera akabariro
Read
Comments
ngaho daaah