Back to News
showbiz
Muhoza Trivia Elle ufite ikamba rya ‘Miss Uganda 2025’ yemeje ko akomoka mu Rwanda
Ibi uyu mukobwa ubitse ikamba rya Miss Uganda 2025 yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE cyane ko amaze iminsi mu Mujyi wa Kigali.
Kuva yakwambikwa ikamba rya Miss Uganda, uyu mukobwa yakunze gucyurirwa ko ari Umunyarwandakazi bakabihuza n’izina rye Muhoza.
Muri iki kiganiro, Muhoza yagize ati “Njye navukiye muri Uganda ni na ho nakuriye ariko mfite inkomoko mu Rwanda ku ruhande rwa mama. Mfite umuryango munini hano rwose.”
Uyu mukobwa yavuze ko u Rwanda ari Igihugu akunda cyane, by’umwihariko akagikundira urukundo rurangwa mu Banyarwanda.
Ati “Nkunda ukuntu Abanyarwanda bakunda Igihugu cyabo, uko bakundana, sinzi uko nabisobanura ariko wagira ngo ni umuryango ufite umubyeyi umwe bagahita bubaka umuryango umwe. By’umwihariko nkunda bikomeye umuco w’u Rwanda.”
Miss Muhoza Trivia Elle wari witabiriye igitaramo Doja Cat yakoreye i Kigali, yavuze ko yishimiye uko cyagenze nubwo cyahuriranye n’urugendo rwe atari yacyiteguye.
Uyu mukobwa ikindi yavuze ko cyamushimishije ni uburyo igitaramo kirangira abacyitabiriye bose bagahita bitahira aho kujya mu tubari nk’uko bigenda iwabo.
Ati “Ku bijyanye n’igitaramo ntabwo ubundi nari nateguye kucyitabira, ariko byarahuriranye njyayo nahabonye abantu baturutse mu bihugu bitandukanye. Ikintu cyanshimishije, iwacu muri Uganda nyuma y’igitaramo abantu baba bashaka gusohoka ariko hano buri wese ahita yibuka ko afite akazi ejo agataha mu rugo.”
Kurangiza igitaramo abantu bakajya kuruhuka bitegura umunsi ukurikira, Miss Muhoza ahamya ko ari ikintu cyiza anifuza ko cyashyirwaho iwabo nubwo yemeza ko bigoye muri Uganda.
Miss Muhoza ashimira u Rwanda ko rwashyize imbaraga mu gutegura ibikorwa bituma Isi yose iruhanga amaso, aha akaba yanakomozaga ku bitaramo nka ‘Move Afrika’ bitumira abahanzi batuma abantu benshi baturuka mu nguni zose z’Isi bakaboneraho no kurusura.

For You Recommended
See all showbizCHRIS BROWN YARETSE GUKORESHA URUBUGA RWA INSTAGRAM
Read
showbiz
Basabye imbabazi; Yampano n’umugore we biniguye nyuma yo gusakaza amashusho batera akabariro
Read
The Ben aherekejwe n’umugore we Uwicyeza Pamella berekeje i Bali muri Indonesia aho azava afatiye amashusho y’indirimbo byibuza ebyiri nk’uko amakuru agera kuri climax news abyemeza.
Read
SHOWBIZ
Zuba Ray yagiye mu byo kwiga umuziki atorotse iwabo
Read
Comments
for rrr