Back to News
SHOWBIZ
Hafunzwe uwa gatatu: Dosiye y’abakekwaho gusakaza amashusho ya Yampano atera akabariro yoherejwe mu Bushinjacyaha
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yavuze dosiye yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 17 Ugushyingo 2025. Ikurikiranywemo abarimo Kalisa john uzwi nka Kjohn na Ishimwe Patrick wamenyekanye nka Pazzo Man.
Ku wa 18 Ugushyingo 2025, RIB yataye muri yombi uwitwa Ishimwe François Xavier ukekwaho kwaka abantu amafaranga kugira ngo abasangize amashusho ya Yampano ari gutera akabariro.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rumaze igihe mu iperereza rigamije kugera kuri buri wese wasakaje amashusho ya Yampano ari gutera akabariro n’umukunzi we witwa Uwineza Diane.
Nyuma y’iki kirego cyatanzwe ku wa 9 Ugushyingo 2025, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man ni we wa mbere watawe muri yombi ku wa 11 Ugushyingo 2025 naho Kalisa John uzwi nka K. John atabwa muri yombi ku wa 14 Ugushyingo 2025.
Dr Murangira yagaragaje ko hari urubyiruko rusigaye rwifata amashusho bari mu bikorwa by’urukuzasoni birimo no gukora imibonano mpuzabitsina, ariko ugasanga harimo abagize uburangare bwo kuyabika kure cyangwa ugasanga barayahererekanya bityo byamara kujya hanze ugasanga baritana ba mwana birengangije ko ari bo ba nyirabayazana.
Yibukije urubyiruko ko rukwiye kujya rwirinda kuba ba nyirabayazana b’igisebo, urubwa no gutakarizwa icyizere no kugaragara nk’ibyomanzi muri sosiyete yacu; bishobora kubabaho bishingiye ku mashusho y’urukozasoni bifata.

For You Recommended
See all SHOWBIZCHRIS BROWN YARETSE GUKORESHA URUBUGA RWA INSTAGRAM
Read
showbiz
Basabye imbabazi; Yampano n’umugore we biniguye nyuma yo gusakaza amashusho batera akabariro
Read
The Ben aherekejwe n’umugore we Uwicyeza Pamella berekeje i Bali muri Indonesia aho azava afatiye amashusho y’indirimbo byibuza ebyiri nk’uko amakuru agera kuri climax news abyemeza.
Read
SHOWBIZ
Zuba Ray yagiye mu byo kwiga umuziki atorotse iwabo
Read
Comments
No comments yet
Be the first to share your thoughts!