Stay Informed
Back to News
music

Nyuma ya Kigali, Doja Cat yasusurukije Afurika y’Epfo mu gitaramo cyitabiriwe n’umubyeyi we

March 21, 2026 zalemy 9 views
Nyuma ya Kigali, Doja Cat yasusurukije Afurika y’Epfo mu gitaramo cyitabiriwe n’umubyeyi we
Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026, kibera muri SunBet Arena, aho yakiriwe n’ibihumbi by’abafana bari baje kwihera ijisho uyu muririmbyi umaze kubaka izina rikomeye ku Isi.

Ni igitaramo cyakurikiye icyo aherutse gukorera i Kigali ku wa 17 Werurwe 2026 muri BK Arena, mu iserukiramuco rya Move Afrika ritegurwa n’umuryango Global Citizen.

Mu gitaramo cya Pretoria, Doja Cat yagaragaye mu myambaro imenyereweho igaragaza imiterere ye, ibintu akunda gukoresha ku rubyiniro, ndetse anaririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo “Juicy” na “Paint the Town Red”, ibintu byatumye abafana banyurwa bikomeye.

Iki gitaramo cyabaye umwihariko kuri we, cyane ko gifitanye isano n’inkomoko ye, kuko se akomoka muri Afurika y’Epfo.

Mu mashusho yashyize ku rubuga rwa TikTok, Doja Cat yavuze ko yavuganaga na se, Dumisani Dlamini, uri muri Afurika, amubwira ko atabashije kwitabira igitaramo cye kuko atamwandikira kenshi cyangwa ngo amuhamagare kuri WhatsApp.

Mu buryo bwo gusetsa no gukabya, Doja Cat yavuze ko yahise amwoherereza uburyo ashobora kugura itike, amusaba kuyifungura amubwira ko ari bwo buryo bworoshye bwo kubona itike yo kwinjira mu gitaramo cye.

Si ubwa mbere Doja Cat avugishije abantu benshi bitewe n’ibyo ashyira ku mbuga nkoranyambaga, kuko azwiho gukoresha amagambo atunguranye kandi akenshi avanze urwenya n’ubuzima bwe bwite.

Nubwo byavuzweho byinshi, ubu butumwa bwe bwagaragaje ko n’ibintu by’umuryango ashobora kubivuga mu buryo bworoheje kandi busetsa, n’ubwo rimwe na rimwe bishobora guteza impaka mu bakunzi be.

Ariko kandi bamwe mu banya-Afurika y’Epfo batanze ibitekerezo byubakiye ku kugaragaza ko batemeranya n’ibyo Se wa Doja Cat yakoze.

Bavuze ko bitumvikana uburyo uyu mubyeyi atigeze afata indege ngo asange umukobwa we mu gitaramo i Kigali, kugeza n’ubwo ageze muri Afurika y’Epfo ntashake kumureba.

N’ubwo bimeze gutya ariko, abantu baje gutungurwa n’amashusho yagiye hanze agaragaza uyu mubyeyi yitabiriye igitaramo cy’umwana we, ibintu byashimishije benshi.

Mu butumwa kandi yagejeje ku bafana, Doja Cat yagize ati: “Ahantu ntari narigeze ngera, ariko numva ari nko mu rugo. Ibyo ni byo bituma Afurika y’Epfo iba idasanzwe.”

Iki gikorwa cyabaye umusozo w’ibitaramo bya Move Afrika 2026, bigamije guteza imbere ubukungu bushingiye ku buhanzi ndetse no gushyigikira gahunda z’ubuzima ku mugabane wa Afurika.

Ku rundi ruhande, Doja Cat aherutse no kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza abakunzi be inkuru ye bwite ivuga ku mibanire ye na se, aho yagaragaje ko atabashije kwitabira iki gitaramo cye, ibintu byateje impaka zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga.

Muri rusange, ibitaramo bya Doja Cat byombi i Kigali n’i Pretoria byashimangiye ko ari umwe mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye ku Isi, ndetse banafite ubushobozi bwo guhuza abafana b’ingeri zitandukanye binyuze mu muziki we.

Doja Cat uri mu bagezweho ku Isi, ni umwe mu bafite inkuru yihariye y’ubuzima n’urugendo rwe mu muziki rwamugejeje ku rwego mpuzamahanga mu gihe gito ugereranyije n’abandi.

Doja Cat yavutse yitwa Amala Ratna Zandile Dlamini, avuka ku wa 21 Ukwakira 1995, avukira i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umukobwa wa Dumisani Dlamini, umukinnyi wa filime ukomoka muri Afurika y’Epfo, na Deborah Elizabeth Sawyer, umunyabugeni w’Umunyamerika.

Afite inkomoko ihuza Amerika na Afurika y’Epfo, ibintu akunze kugarukaho mu buhanzi bwe no mu biganiro atanga, cyane cyane iyo ari ku mugabane wa Afurika.

Doja Cat yakuriye i Los Angeles, aho yatangiye kugaragaza impano mu mbyino, kuririmba no kwandika indirimbo akiri muto. Yize amashuri yisumbuye ariko aza kuyareka akiri mu kigero cy’ubwangavu, ahitamo kwibanda ku buhanzi bwe.

Yatangiye gukora umuziki mu buryo bwigenga akoresheje internet, cyane cyane ku rubuga rwa SoundCloud, aho yashyiragaho indirimbo ze akiri muto.

Mu mwaka wa 2013, nibwo yatangiye kumenyekana nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yitwa “So High” ku rubuga rwa SoundCloud. Iyi ndirimbo ni yo yamufunguriye amarembo yo gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya RCA Records.

Nubwo yatangiye kare, izina rye ryatangiye kumenyekana cyane mu 2018 nyuma y’indirimbo “Mooo!” yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo idasanzwe yakozwe.

Nyuma yaho, yasohoye album “Hot Pink” mu 2019, yamufashije gukomeza kwamamara ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko indirimbo “Say So” yamugejeje ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100.

Mu rugendo rwe, Doja Cat yagiye yegukana ibihembo bitandukanye, birimo na Grammy Awards, byamushyize mu cyiciro cy’abahanzi bakomeye ku Isi.

Uretse umuziki, Doja Cat azwiho kugira uburyo bwihariye mu myambarire, imbyino ndetse n’imyitwarire ku rubyiniro no ku mbuga nkoranyambaga, ibintu bituma ahora avugisha benshi.

Uyu munsi, Doja Cat abarirwa mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye ku Isi, ndetse ibikorwa bye bikomeje kugira uruhare mu guhindura no guteza imbere umuziki wa Pop na Hip-Hop ku rwego mpuzamahanga.


Doja Cat closes out her concert for Global Citizen’s Move Afrika in Pretoria, South Africa:

“For a place that I never been to, I sure do feel like I’ve been here before. That’s whats special about South Africa.” pic.twitter.com/HvyaMKUoxV

— Doja HQ (@DojaHQs) March 20, 2026

Doja Cat performing in Pretoria, South Africa tonight for Global Citizen’s Move Afrika 2026. pic.twitter.com/jMYptXKE0v

— Doja HQ (@DojaHQs) March 20, 2026

Dojas dad was at her concert omfg pic.twitter.com/4uwgETr0Yw

— yaoi updates (@Theyaoifiles) March 21, 2026
Doja Cat yabanje kubara inkuru ivuga uburyo Se atitabiriye igitaramo cye yakoreye muri Afurika y’Epfo, ariko nyuma abantu baza kumubona mu gitaramo
1 Comments

Comments

Guest
user58040 Guest Mar 23, 2026

yambara nabi gusa